Burna Boy yakoze amateka agurisha amatike menshi cyane i Londres

0

Umunya-Nigeria Burna Boy ni umwe mu banyafurika bakomeje kuzamura ibendera ry’umuziki wo kuri uyu mugabane, ubu akunzwe n’abantu b’ingeri zitandukanye ku Isi.

Ku Cyumweru tariki 4 Kamena 2023 nibwo Burna Boy yakoreye igitaramo kidasanzwe mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza.

Nimvuga ko kitari gisanzwe wenda uragira ngo ni amakabyankuru, gusa niko kuri kuko mbere y’iminsi mike ngo kibe, hatangajwe ko amatike yo kucyinjiramo yashize ku isoko, bimugira umuhanzi wa mbere ukoze aya mateka i Londres.

Benshi mu byamamare bagiye bagaragaza ko bishimiye akandi gahigo kashyizweho n’uyu muhanzi cyane ko atari buri wese wisukira iyi stade ngo ayuzuze.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Burna Boy yashimiye abafana bitabiriye igitaramo cye i Londres, ahamya ko ari ibintu yari yarabateguje.

Ati “Londres mwakoze, nari narababwiye!”

Burna Boy yaririmbye indirimbo ze zitandukanye zakunzwe ziganjemo iziri kuri album aheruka gushyira hanze yise ’Love Damini’, ku rubyiniro yahuriyeho n’abandi bahanzi barimo Stormzy, J Hus, Dave na Popcaan.

Leave a Reply

Your email address will not be published.