Ibyishimo ni byose kuri Kibatega Jasmine uherutse gusezerera umunyempano uturuka muri DRC

Ibi Kibatega yabibwiye IGIHE mu minsi ishize ubwo yari ari kwitegura kwerekeza muri Nigeria aho we na bagenzi be bane baturuka mu Rwanda basigaye mu irushanwa bitegura guhatana mu bindi byiciro bisigaye.
Mbere yuko berekeza i Lagos, uyu mukobwa yabanje kutuganiriza ku byiciro byabanje birimo ‘Blind edition’, baririmba abagize akanama nkemurampaka babateye umugongo bagahindukira bakuruwe n’ijwi ry’umunyempano.
Hari kandi ‘Battle edition’ aho ababashije kurenga icyiciro cya mbere babiri babiri baririmbana indirmbo bahawe bityo uwitwaye neza akaba ari we ukomeza mu gihe uwo bari bahatanye we aba asezerewe.
Nyuma yo kurenga icyiciro cya mbere akinjira mu ikipe ya Yemi Alade, Kibatega yahuriyeyo n’umunyempano ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo witwa Bienvenue Koestarks bagombaga guhatana mu ndirimbo ‘Like i do’ ya Joe Boy.
Uyu mukobwa uhamya ko uwo bari bahanganye ari umuhanga ku rwego rwo hejuru,ahamya ko yagize amahirwe yo gusezerera uyu musore.
Abajijwe icyo abona yarushije uyu musore bahatanye yagize ati “ Ntacyo navuga ko namurushije, wenda cyereka niba ari ubunararibonye kuko njye maze igihe nkora imiziki nagiye ndirimba mu birori bitandukanye.”
Gusezerera Bienvenue Koestarks byahesheje itike Kibatega yo gukomeza mu cyiciro gikurikira cy’iri rushanwa, aho bateganya kujya muri Nigeria mu minsi iri imbere kurikomeza.
Buri Cyumweru saa moya z’ijoro kuri KC2,Televiziyo y’u Rwanda ndetse no kuri Airtel TV hatambutswa amashusho y’uko aba banyempano bitwaye.
Nyuma yo gutambutsa kuri televiziyo zitandukanye amashusho y’uko abari guhatana muri The Voice Africa bari kwitwara, hazakurikiraho amatora azatangira ku wa 23 Nyakanga 2023.
Ni mu gihe ku wa 30 Nyakanga hazatangira ibitaramo byo mu buryo bwa Live, naho ibihembo bitangwe mu gitaramo cya nyuma ku wa 10 Nzeri 2023.
Irushanwa The Voice Africa ritegurwa na Fame Studios ifatanyije na Airtel.