Ibyo wamenya kuri Juvenal Marizamunda wagizwe Minisitiri w’Ingabo.

Mu mpinduka zakozwe na Perezida Kagame mu buyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, yagize Juvenal Marizamunda Minisitiri w’Ingabo, urwego yabayemo mbere kugeza mu 2014.
Ni umwanya ukomeye kuko mu miyoborere y’Ingabo z’u Rwanda, iyo havuyeho Perezida wa Repubulika nk’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda; hakurikiraho Minisitiri w’Ingabo; hakabona kuza Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda; Abagaba b’Ingabo; Abagaba b’Ingabo Bungirije n’Umugenzuzi Mukuru.
Nyuma yo gushyirwa muri uyu mwanya, Marizamunda w’imyaka 57 ni Minisitiri w’Ingabo wa cumi n’umwe u Rwanda rugize kuva rwabona ubwigenge mu 1962.
Yasimbuye Maj Gen Albert Murasira wari kuri uwo mwanya kuva mu Ukwakira 2018, ku buryo yahise aba umwe mu bamazeho igihe gito, kuko yari ataruzuza imyaka itanu.
Nubwo imyanya y’ubuyobozi yayigiyemo nk’Umuyobozi wungirije wa Polisi ndetse na Komiseri Mukuru wa RCS, yabanje mu Ngabo z’u Rwanda, ndetse yari ageze ku rwego rwa Ofisiye mukuru.
Ubwo yagirwaga Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda mu 2014, Marizamunda yari ageze ku ipeti rya Lieutenant Colonel, icyo gihe yari Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro (Peace Support Operations), mu Ngabo z’u Rwanda.
Amateka ariko agaragaza ko inzego z’umutekano yazinjiyemo mbere cyane ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yari umusirikare mu Ngabo za FAR.
RPA imaze guhagarika Jenoside, Marizamunda yinjijwe muri RDF, ndetse ni umwe mu bagiye batangwaho ingero mu gushishikariza abasirikare badafite ibyo bikeka bari mu mitwe nka FDLR, gutahuka ku neza.
Ubwo Maj Gen (Rtd) Paul Rwarakabije yatahukaga, mu kumwiyegereza, Gen James Kabarebe wayoboye Ingabo z’u Rwanda mu nzego zitandukanye, hari ubwo yamubwiye aba Ex FAR badafite ibyaha bakoze, bari mu buyobozi bw’Ingabo na Polisi.
Yamuhaye ingero zirimo Rtd Maj Gen Jérôme Ngendahimana, Brig Gen. Evariste Murenzi, Juvénal Marizamunda (yari yinjijwe muri RDF ari Major), na Stany Nsabimana yaje gusimbura ku mwanya w’Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda n’abandi.
Yaje kumara imyaka irindwi ari Umuyobozi wa Polisi wungirije Ushinzwe Abakozi n’Imiyoborere, guhera ku wa 18 Kanama ubwo yarahiraga.
Marizamunda yize amashuri anyuranye ajyanye n’iby’umutekano ndetse n’imiyoborere.
Inyandiko zitandukanye zigaragaza ko mu masomo yize harimo ajyanye n’igisirikare no gukemura amakimbirane muri Ghana Institute of Management and Public Administration mu 2012-2013; anahakura Master’s mu bijyanye n’imiyoborere.
Yize kandi mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare muri Ghana (Ghana Armed Forces Command and Staff College), akagira na Master’s mu mibanire mpuzamahanga na Dipolomasi, yakuye muri Kaminuza ya Mount Kenya.
Muri Mata 2021 nibwo DCGP Marizamunda Juvénal wari Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe abakozi n’imiyoborere, yagizwe Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS) asimbuye George Rwigamba washyizwe kuri uyu mwanya mu 2016.
Ubwo yagirwaga Umuyobozi wungirije wa Polisi ku myaka 49, icyo gihe byatangajwe ko afite umugore n’abana bane.