Sports: Hakizimana Adolphe yavuze ikipe yifuza kuzajyamo.

0

Hakizimana Adolphe uri mu banyezamu bahagaze neza mu Rwanda hashize igihe havugwa amakuru ko ari mu biganiro na APR FC.

Ubwo abakinnyi ba Rayon Sports bari bagiye gutangira akarasisi kateguwe na Rayon Sports ko kwerekana Igikombe cy’Amahoro yegukanye ku wa Gatandatu, tariki 3 Kanama itsinze APR FC igitego 1-0, Hakizimana yaciye amarenga ko yamaze kuva muri iyi kipe.

Rayon Sports: Hakizimana Adolphe aragaruka mu kibuga vuba - Kigali Today

Aka karasisi yakozwe ku Cyumweru tariki 4 Kanama 2023, kahagurukiye i Nyanza kerekeza mu Mujyi wa Kigali aho kasorejwe kuri Kigali Pelé Stadium.

Hakizimana yagize ati “Njye ibyanjye muri Rayon Sports birasa n’aho birangiye. Nzajya mu ikipe ihatanira ibikombe, tugiye guhangana.”

Andi makuru avuga ko uyu munyezamu usoje amasezerano ye y’imyaka ibiri na Rayon Sports, mbere y’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro abakinnyi bavuga rikijyana mu ikipe basabye abatoza ko babanza Hategekimana Bonheur mu izamu kubera impungenge bari bafite ko umukino wa nyuma yari gukina n’ikipe bari mu biganiro ashobora kutawitwaramo neza.

Hashize igihe havugwa amakuru ko uyu munyezamu ari mu biganiro ndetse bigeze kure na APR FC ashobora kuzakinira umwaka utaha w’imikino.

Hakizimana Adolphe yageze muri Rayon Sports mu 2019 afite imyaka 17 avuye mu Isonga FA, asanzwe ari n’Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.