Umuhanzikazi Taylor Swift yatandukanye n’umukunzi we nyuma yo kumubona asomana n’umusore mugenzi we.

0

Ni inkuru yatangajwe na TMZ, yagaragaje inkuru y’urukundo rw’aba bombi rwamaze kugera ku ndunduro ariko icyatumye rurangira rugitangira ikaba itamenyekana.

Matty Healy wari umaze ukwezi akundana na Taylor Swift aheruka kugaragara asomana n’umugabo mugenzi we, wari ushinzwe umutekano mu gitaramo yakoreye muri Denmark.

Nyuma y’ukwezi kumwe Umuhanzikazi Taylor Swift, avugwa mu rukundo n’umuririmbyi w’Umwongereza, Matty Healy w’imena mu Itsinda riririmba Pop, rya The 1975; batandukanye nyuma y’aho uyu musore agaragaye asomana n’umusore mugenzi we.

Mu ntangiriro za Gicurasi ni bwo ikinyamakuru The Sun cyandikirwa mu Bwongereza cyatangaje ko gifite amakuru y’impamo y’urukundo rw’ibanga hagati ya Taylor Swift ndetse n’uyu musore wo muri iri tsinda.

Nyuma y’iminsi batangiye kugaragara mu ruhame bari kumwe.

Umuhanzikazi Taylor Swift ku wa 10 Mata byari byatangajwe ko yatandukanye n’Umwongereza Joe Alwyn wamamaye muri sinema bari bamaranye imyaka itandatu mu munyenga w’urukundo. Batandukanye kandi nyuma y’iminsi binavugwa ko bendaga kurushinga.

Taylor Swift and Matty Healy Relationship Backlash Reveals the Hypocrisy of  Political Critique of Celebrities | Teen Vogue

Amakuru yo gutandukana kwa Taylor Swift na Joe Alwyn, yabanje gutangazwa na PageSix aho yavuze ko aba bombi batandukanye muri Werurwe uyu mwaka bakabigira ibanga hagati yabo.

Aya makuru yemejwe muri Mata na Joe Alwyn ubwo yaganiraga na Enterntainment Tonight, aho yavuze ko urukundo rwe na Taylor Swift rutabashije gukomeza nk’uko babyifuzaga.

Abajijwe icyatumye batandukana nyuma y’imyaka itandatu bakundana, Joe Alwyn yasubije ko abantu bose urukundo rwabo rudakomeza biturutse ku gihe bamaranye.

Leave a Reply

Your email address will not be published.