Biragenda bite ku rubanza rwa Kabuga Félicien nyuma yuko byemejwe ko ubuzima bwe butameze neza?

0

Bismarck Murangwa, inzobere mu mategeko mpuzamahanga ukorera mu Rwanda, avuga ko nyuma y’ibi igikurikiraho “ni uko akenshi abamwunganira bahita basaba ko arekurwa”.

Murangwa yabwiye Ikinyamakuru cy’Abongereza BBC dukesha iyi nkuru ko: “Abavoka be akenshi bahita basaba ko arekurwa, kuko baba bavuga bati ‘niba adashobora gukurikira urubanza ntacyo akimara hano’. Ibyo hakabaho kubiburana”.

Murangwa avuga ko nyuma y’icyemezo nk’iki urukiko rureba niba hadahita haba icyitwa “Trial Under Alternative Procedure” cyangwa se ugenekereje “iburanishwa mu bundi buryo bushoboka” “kugira ngo habeho kurengera inyungu z’abagizweho ingaruka n’ibyo aregwa”.

Murangwa yongeraho ati:”Hari ubwo uregwa ashobora gukomeza gufungwa akemererwa gukurikirana urubanza aho afungiye, ariko abamwunganira nabo ubu bagiye kurega basaba ko arekurwa”.

Leave a Reply

Your email address will not be published.