Abanyeshuri biga mu ishuri rya muzika rya Nyundo bateguye ibitaramo bizajya biba buri wa Kane.

Kuva kuri uyu wa Kane tariki 8 Kamena 2023, buri munsi nk’uyu w’icyumweru ahitwa L’Espace ku Kacyiru hagiye kujya habera ibitaramo bizajya bitaramamo abanyeshuri bo mu ishuri rya muzika rya Nyundo.
Ni ibitaramo byateguwe mu rwego rwo kumenyereza aba banyamuziki gutaramira imbere y’abantu, kumurika impano zabo ndetse no gususurutsa abakunzi b’umuziki ucuranganye ubuhanga.
Murigande Jacques uyobora ishuri rya muzika rya Nyundo yemereye IGIHE ko ibi bitaramo bizajya biba buri wa Kane w’icyumweru bigahuriramo abahanzi n’amatsinda y’abacuranzi biga umuziki mu ishuri rya muzika rya Nyundo.
Ati “Ibi bitaramo bizajya biba ari umwanya mwiza wo kumenyereza abanyeshuri bacu gutaramira imbere y’abantu, ku rundi ruhande bizajya biba uburyo bwiza bwo kumurika impano nshya tunataramana n’abakunzi b’umuziki ucuranze mu buryo bwa gihanga.”
Byitezwe ko ibi bitaramo bitangira ku wa 8 Kamena 2023 guhera saa moya z’umugoroba kugeza saa yine mu gihe ushaka kwitabira we bimusaba kwishyura ibihumbi 5Frw.
Iri shuri rimaze gutanga umusaruro ufatika mu iterambere ry’umuziki w’u Rwanda kuko uretse amatsinda y’abacuranzi rimaze gusohora ari mu agezweho, rimaze no gutanga abahanzi banyuranye nka Kenny Sol, Okkama, Igor Mabano, Yverry, Danny Nanone wagiye gutyarizayo ubumenyi n’abandi benshi.