Rubavu: Abagizweho ingaruka n’ibiza bahamya ko nta mbogamizi babona zatuma badakora ikizamini cya Leta

Ni nyuma y’aho abatuye mu mirenge ya Kanama, Rugerero na Nyamyumba bagizweho ingaruka n’ibiza mu ijoro ryo ku wa 03 Gicurasi 2023 biturutse ku kuzura k’umugezi wa Sebeya.
Mu byangijwe n’ibiza harimo amakaye abana bigiragamo ndetse n’ibindi bikoresho by’ishuri birimo n’imyenda bigana.
Mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yasuye abagizweho ingaruka n’ibiza arabahumuriza, ndetse abizeza ko Guverinoma ibari hafi.
Icyo gihe yemeye kwishyurira abanyeshuri, kubaha ibikoresho by’ishuri ndetse no kubaha imyambaro y’ishuri.
Niyonsenga Jeanette wiga mu mwaka wa gatandatu w’indimi kuri G.S Shwemu I, avuga ko baryamye nk’ibisanzwe bagiye gukanguka amazi yabuzuranye, bafata ibyihuse barasohoka.
Ahamya ko nta mbogamizi abona zatuma adakora ikizamini cya Leta nubwo amakaye yigiyemo mu myaka yahise yatwawe n’imyuzure.
Yagize ati: “Nta cyizere cyo kongera kwiga nari mfite ariko ubu twarafashijwe nta mbogamizi njye byangiraho.
Ndashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame watwishyuriye, mbese ibintu bimeze neza nkuko byari biri mbere.
Keretse nidutsindwa bya rusange ariko nzatsinda ku rugero nari no gutsindaho mbere yuko Ibiza bitugeraho”.
Habumugisha Obed w’imyaka 13, yiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza kuri G.S Shwemu II, avuga ko mbere yuko ibiza bibakura mu byabo, yigaga kuri Centre Scolaire Kabirizi.
Agaragaza ko ahantu baba nta muntu werewe kwinjiramo abandi batarageramo ikindi kandi ngo ntibakwigira hanze kuko baba barimo gusakuza.
Ashima ko mu mpera z’icyumweru bafashwa kwiga bityo akaba yizeye ko azakora ikizamini cya Leta kandi akagitsinda.
Imanimwe Baraka wigaga kuri Centre Scolaire Rusamaza mu murenge wa Rugerero, yabwiye Imvaho Nshya ko nta mpungenge afite ku bizamini bya Leta bitegura gukora mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga.
Yagize ati: “Ubu nta mbogamizi mfite nka mbere kuko naravugaga nti ubu nzajya mu ishuri gute, ariko ubu nizeye ko ikizamini nzagikora”.
Asobanura ko amakaye yigiragamo yose yatwawe n’amazi ariko ngo yahawe andi yigiramo.
Imanimwe atangaza ko yazaga mu banyeshuri 20 ba mbere mu ishuri kandi ngo yizeye ko azatsinda.
Ahamya ko ibiza byabayeho bari bararangije amasomo, ubu ngo barimo kubasubiriramo.
Izere Adeline avuga ko bari batuye muri Kiribata aho yigaga muri G.S Nyakiliba.
Na we agira ati: “Amakaye ntabwo nayarokoye ariko ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza niteguye kugikora”.
Asobanura ko imyenda y’ishuri nayo yajyanywe n’umuvu w’amazi ariko ashima ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwabahaye indi myambaro y’ishuri.
Umugenzuzi w’uburezi mu Karere ka Rubavu, Mugabo Pascal, avuga ko ibiza bikiba batangiranye n’abanyeshuri 1767 ku masite yombi, ubu hasigaye abanyeshuri 912.
Avuga ko abanyeshuri Leta yashoboye kubabonera amafungura mu bigo by’amashuri barimo kwigiramo.
Agaragaza ko hari umunyeshuri wigaga mu Nyemeramihigo wishyuriwe amfaranga y’ishuri 85,000 n’undi wiga muri kaminuza wafashijwe kubona ayo kwiyandikisha.
Umuyobozi w’ishuri rya G.S Shwemu II, Iyamuremye Jean Jules Emmanuel, yabwiye Imvaho Nshya ko bakiriye abanyeshuri 471 ariko ubu basigaranye 236.
Avuga ko abana bafashwa kwiga no gusubirirwamo amasomo.
Kampire Priscille, Umuyobozi w’Ishuri rya Shwemu I, avuga ko ku ikubitiro bakiriye abanyeshuri 621, kugeza ku wa Mbere w’iki cyumweru, bari basigaranye abanyeshuri 503.
Mbere yo kwakira aba, ikigo cyari gisanzwe gifite abanyeshuri 868.
Ahamya ko nta mafaranga y’ishuri abana bagizweho ingaruka n’ibiza bishyura ku ishuri.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique, agaragaza ko kubera urusaku ruba mu nkambi, abana badashobora gusubiramo amasomo yabo uko bikwiye.
Ati: “Abana tubashakira icyumba ku ishuri rya Shwemu bakaba basubiriramo amasomo ariko hari n’indi gahunda iteganyijwe dufashwamo na Imbuto Foundation”.
Avuga ko nyuma y’ibiza abanyeshuri bakomereje aho abandi bari bageze.
Akomeza agira ati: “Hari abarimu basanzwe bakorana n’iyo gahunda ku buryo na bo biteguye gufasha abana, hakiyongeraho gahunda ya week end yo kubasubiriramo amasomo”.