Tenoch Huerta wamamaye nka “Namor” muri Filime “Black Panther: Wakanda Forever” igice giheruka; yashinjwe n’umugore kumufata ku ngufu.

Uyu mukinnyi wa filime w’imyaka 42 yashinjwe n’umunyamuziki w’Umunya-Mexique, María Elena Ríos, aho uyu mukinnyi wa filime na we akomoka.
Yifashishije urubuga rwa Twitter, María Elena Ríos, yagaragaje ko uyu mugabo yamukoreye ihohotera rishingiye ku gitsina.
Ati “Biragoye kuvuga ku guhohoterwa gushingiye ku gitsina nakorewe n’umuntu nka @TenochHuerta wakunzwe mu Isi kubera gukina muri filime.’’
Nyuma yo kuvuga ibi, Tenoch Huerta, yifashishije Instagram yanyomoje uyu mugore avuga ko amubeshyera. Yavuze ko mu mwaka ushize aba bombi bakundanye amezi make ariko ibi avuga byo kumuhohotera bitabayeho.
Yakomeje avuga ko atazihanganira ikintu cyamwangiriza izina cyane ko uyu mugore yagerageje kumuharabika no gushyira hanze amabanga yabo.
Ati “Ndabizi ko ibi birego atari byo […] nkeneye guhangana nabyo.’’
Yashimiye abantu bamushyigikiye barangajwe imbere n’umuryango we asaba abantu kujya babanza gusesengura no kudatwarwa n’amarangamutima, ahubwo bakareba ku bihamya bya nyabyo mbere yo guca imanza.
Mbere yo kugaragara muri “Black Panther: Wakanda Forever” Huerta yakinnye muri filime zo mu bihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo ndetse no muri Espagne.