Uganda: Perezida Museveni aratunga agatoki igihugu cya Kenya ko gikomeje gukwirakwiza ibihuha ku buzima bwe.

0

Nyuma y’iminsi havugwa amakuru atandukanye ku buzima bwa Perezida Museveni nyuma yo kwandura Covid-19, Perezida Museveni yatunze agatoki igihugu cya Kenya yuko aricyo gikwiza ibihuha ko arembye

Kuri uyu wakabiri nibwo Perezida Museveni yashyize ahagaragara ubutumwa anyomoza amakuru y’abantu bavuze ko arembye cyane ndetse hakaba nabavuze yuko yitabye Imana.

Muri ubwo butumwa yagize ati” nabonye abantu bacye ndacyeka ari abo muri Kenya, bavuze ko narembye ndi muri ICU, ariko iyo inza kuba ndembye Leta iba yarabivuze kuko ntabanga ririmo, ntacyo guhisha kirimo, ntabwo nigeze injya ku gitanda cyabarembye kuko ndihano mu rugo usibye kuryama bisanzwe. Ntabwo ndi mubitaro, mukomeze gusenga tuzatsinda”.

Ubutumwa Perezida Museveni yashyize ahagaragara atunga agatoki Kenya ko ariyo ikwiza ibihuha ko arembye

Bimwe mu binyamakuru bya Kenya bimaze iminsi byandika bivuga ko Perezida Museveni arembeye mu bitaro nubwo batavuga ibitaro Museveni arwariyemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.