Guverinoma y’u Rwanda yatangiye amavugurura mu mategeko agenga imisoro hagamijwe kongera umubare w’abasora, ingano y’amafaranga akusanywa no korohereza abasora muri rusange.

Kuri uyu wa Kane, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) Ushinzwe Imari ya Leta, Richard Tusabe, yari mu Nteko ishinga amategeko asobanura ibikubiye mu itegeko rishya rizaba rigenga ibijyanye n’ubutaka n’inyubako.

Basuzumiye hamwe umushinga w’itegeko rihindura Itegeko n°75/2018 ryo ku wa 07/09/2018 rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’igihugu, zegerejwe abaturage.

MINECOFIN igaragaza ko mbere ya Covid-19 imisoro yagiraga uruhare rungana na 16,2% by’umusaruro mbumbe w’igihugu. Iki cyorezo cyatumye habaho igabanyuka ry’imisoro ikusanywa, kuko ubu igeze kuri 15,8% by’umusaruro mbumbe.

U Rwanda nk’igihugu kiri mu nzira y’amajyambere, ubundi imisoro yakabaye igira uruhare ruri ku gipimo 18% cyangwa 20% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.

Tusabe yavuze ko ubu igihugu gifite intego yo kongera nibura 1% by’uruhare imisoro igira ku musaruro mbumbe w’igihugu, kugira ngo gikomeze kureba ko cyagera kuri iyo ntego.

Mu byakozwe harimo kureba uko politiki y’imisoro ishyigikira izindi z’igihugu, binyuze mu kuvugurura amategeko amwe n’amwe.

Itegeko riheruka ry’umusoro ku mutungo utimukanwa ryatowe mu 2018, ariko habamo ibibazo kubera Covid-19. Ryavugaga ko nibura imisoro y’ubutaka yaba hagati ya 0-300 Frw kuri metero kare, ariko Inama Njyanama ikagena amafaranga ashobora gusoreshwa bitewe n’Akarere.

Ku rundi ruhande ariko, ntabwo byabashije gushyirwa mu bikorwa kubera ko kugeza ubu hagikoreshwa kuva kuri 0-80 Frw.

Tusabe ati “Icyagaragaye nanone ni uko umusaruro wavaga mu misoro ku mitungo ntabwo wagabanutse ariko nanone tugasanga ya 0-300 Frw yari amafaranga menshi. Itegeko rero twazanye ubu ngubu rirasaba ko twasubira kuri cya gipimo cya 0 – 80 Frw kuri metero kare ku butaka.”

Imisoro ku nyubako izavugururwa

Iri tegeko riri gusabirwa kwemezwa rizaba rishyira umucyo ku misoreshereze y’inyubako, hahujwe ubutaka n’ibyubatsweho nk’uko umuntu ukoresha igenagaciro agiye muri banki gusaba inguzanyo, babara inzu n’ikibanza irimo.

Mu itegeko rya mbere harimo icyuho ku buryo umuntu yashoboraga kujya nka Kimihurura kubera ko ubutaka bwaho busora make, inzu ikaba ariyo isora menshi, mu kugena agaciro niba ufashe inzu n’ikibanza bifite miliyoni 400 Frw, we agafata ubutaka akabuha miliyoni 300 Frw, inzu akayishyira kuri miliyoni 100 Frw.

Tusabe ati “Aho ngaho hakaba hari harimo forode! Kubihuza rero biraduha amahirwe yo kugabanya ya forode bikaduha n’amahirwe yo kugereranya n’andi makuru kuko iyo wagiye nko muri banki cyangwa ubwishingizi, dushobora gukoresha ya makuru mu kunyomoza niba hari ibyo urimo kubeshya ku igenagaciro rya ya nyubako.”

Ikindi, mbere inyubako zasoraga kuva ku nzu ya kabiri atari iyo atuyemo, aho yasoraga kuva ku mafaranga 0,25- 1%. Ariko ngo byagaragaye ko abantu badafite ubushobozi bwo kwishyura, bityo mu itegeko rishya bikazamanuka bikagera kuri 0,25 – 0,75%.

Ati “Ikindi dusaba ko duhindura ni ku nzu z’ubucuruzi, nazo muri ya nzira yo kugenda tuzamura dushaka kugera kuri 0,5%, nabyo hagaragaye intege nkeya.”

Muri iri tegeko kandi imikoreshereze y’ubutaka izahindurwa hagamijwe ko Abanyarwanda bubaka, bakoresha ubutaka buto, bityo umuntu uzajya wubaka ajya hejuru, niko umusoro uzagenda ugabanuka.

Nk’umuntu ugeze ku igorofa rya gatatu yajya atanga umusoro wa 0, 25%, ariko urenzeho agasora 0,1%. Bivuze ko bwa butaka buhuriweho butazajya butanga imisoro.

Tusabe ati “Wa muntu wafashe inzu kuri etaje ya kane asore 0,1% uri ku ya kabiri asore 0,2% uko ugenda ujya hejuru ugende ugabanya umusoro. Nanone bifitanye isano n’ubwitabire, burya iyo wubatse ’etaje’ ijya hejuru cyane, iyo ugiye kugurisha, izo hasi nizo zirangira vuba mbere y’izo hejuru.”

“Rero aho uba uri gushishikariza abantu […] umuntu ufashe ya yindi yo hejuru uramugabanyiriza uburemere bw’umusoro, nabyo bigafasha ba bandi bazubatse kubona abakiliya bitabagoye.”

Leta bayirira mu mibare

Ku bazi ibijyanye n’ubutaka muri Kigali, hari aho usanga nko muri za Nyarutarama ikibanza kigeze nko kuri miliyoni 400 Frw, mu gihe ugeze nka Rebero usanga kigura nka miliyoni 100 Frw.

Tusabe ati “Rebero twese turayizi nko mu myaka itatu ishize hataragera iriya kaburimbo, ikibanza ntabwo cyarenzaga miliyoni 30 Frw. Bivuze ngo uko tugenda twongera ibikorwaremezo by’amajyambere, niko agaciro k’ubutaka kazamuka.”

“Bigahura na cya gitutu cy’abantu bashaka kuza kuba mu gihugu cyacu, tugasanga mu by’ukuri igihe kigeze ko twagira icyo dukura kuri wa muntu wagurishije cya kibanza. Cyazamutse kubera ya mihanda twashyizeho.”

Yavuze ko uko ibintu bimeze ubu, kuba uwagurishije ubutaka bwa miliyoni 150 Frw adasora naho umuturage wajyanye inka mu gikomera agatanga 5000 Frw, harimo ikibazo.

Guverinoma ivuga ko iri tegeko rizakemura ubwo busumbane, aho nibura wa muturage wagurishije ikibanza Nyarutarama cyangwa ku i Rebero yakwishyura nibura 2,5% by’agaciro k’icyo kibanza.

Ku rundi ruhande ariko, uwo ni umuturage utari mu bucuruzi, ariko niba ari sosiyete yabigize umwuga ikora ibyo kugura no gucuruza ibibanza, yo izajya yishyura 2% nk’amafaranga y’ifatizo, ariko nyuma yazajya kumenyekanisha umusoro ku nyungu agahera kuri ya 2% yari yaratanze.

Tusabe ati “Icyo bidufasha ni uko mu by’ukuri hari icyo bashyira mu isanduku ya leta bikadufasha no kuringaniza ubukungu bwacu. Uyu munsi uko ubutaka bugenda buzamuka abantu bose baravuga bati aho kugira ngo njye gutangiza uruganda rukora amasabune, ahubwo reka nigire mu bibanza ngure, ngurishe, kandi koko byo ntabwo bisora.”

Mu korohereza ab’amikoro make, umuntu uzajya agurisha ubutaka bw’ari munsi ya miliyoni 5 Frw, uwo ntabwo azajya yishyura uwo musoro. Ibi bizajya bigenwa n’igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka.

Ikindi kirimo guhindurwa mu itegeko ni uburyo abaturage bagorwa n’imisoro n’amahoro, aho uwatangiye igikorwa cy’ubucuruzi asabwa kwishyura umusoro w’ipatanti, aho ugitangira ubucuruzi asonerwa imyaka ibiri ya mbere.

Ubusanzwe mu mujyi bishyura ibihumbi 60 Frw, mu cyaro bakishyura ibihumbi 30 Frw. Ariko nyuma bishyura amafaranga y’isoko, gusa ngo ubu itegeko rishya rizabihuza, bityo amafaranga umucuruzi yishyuraga buri kwezi aveho.

Tusabe ati “Twumva byaduha amahirwe yo kongera abitabira kwishyura ariko noneho n’abafite ubushobozi banini, bo bagire icyo bongeraho.”

Ivugururwa ry’iri tegeko rije nyuma y’ibiganiro Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yagiranye n’inzego zirimo iz’abikorera, imiryango itari iya leta ndetse kuri ubu riri kuganirwaho mu Nteko Ishinga Amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published.