Ibitaramo bibiri Beyoncé yakoreye muri Suède byagize uruhare mu izamuka ry’ibiciro

Muri Mata ibipimo byerekanaga ko muri iki gihugu ibiciro bizazamukaho hafi 9,4% muri Gicurasi ariko uku kwezi kwarangiye bigeze kuri 9,7%.
Imwe mu mpamvu yatumye imibare izamuka kurushaho ni ibitaramo bibiri Beyoncé yakoreye mu mujyi Stockholm bimurika album yise ‘Renaissance’.
Muri Gicurasi ubwo abatuye ku mugabane w’u Burayi n’ahandi ku Isi bamenyaga ko Beyoncé agiye gutaramira muri uyu mujyi bihutiye kujya muri Suède ari benshi dore ko uyu muhanzikazi yari amaze imyaka irindwi atagaragara mu bitaramo.
Bitewe n’umubare munini w’abantu bagannye amahoteli, amacumbi, na restaurants byo muri iki gihugu mu buryo butari bwitezwe, ibiciro byarazamutse.
Impuguke mu by’ubukungu Michael Grahn yatangarije BBC ko hari byinshi byatumye ibiciro bizamuka muri Suède ariko Beyoncé na we abifitemo uruhare.
Uyu mugabo ukora muri Danske Bank avuga ko ibitaramo bya Beyoncé byatumye umujyi wa Stockholm wakira umubare munini w’abantu baturutse hirya no hino ku Isi kandi mu buryo butunguranye.
Ibi byatumye kubona hoteli na restaurants biba ingorabahizi kubera umubare munini w’ababikeneye ndetse n’aho byari bisigaye ba nyiraho bahise bazamura ibiciro.
Abasesenguzi mu by’ubukungu bavuga ko kuba Beyoncé yari amaze imyaka irindwi atagaragara mu bitaramo nk’ibi ari kimwe mu byatumye abantu bashaka kwitabira ibitaramo bye ari benshi cyane.
Imibare yakozwe nyuma y’ibi bitaramo igaragaza ko buri gitaramo cyitabiriwe n’abantu basaga 46.000.
Ikigo gishinzwe ubukerarugendo mu mujyi wa Stockholm gitangaza ko muri Gicurasi uyu mujyi wasuwe n’abantu benshi kandi batunguranye ku buryo amahoteli yabuze uko abakira bamwe bajya gucumbika hanze yawo.